Saturday, October 4, 2014

UMUHANUZI MAGAYANE ATI: UBWATSI BW'EPFO BUZAHURA N'UBWA RUGURU: ESE NIGIHE NGO ABATUTSI BA RNC NABAHUTU BA FDLR BAFATANYE BATABARE URWANDA?

BY AKIMANIZANYE NDOLI,

Navutse Habyarimana Juvenal amaze imyaka 5 ategeka u Rwanda. Navutse mumuryango wabalimu. Mama yarumwalimukazi na papa ari umuyobozi wikigo cyishuri ribanza. Nkuko mama yambwiye ngo navutse mugihe igihugu cyari gifite amahoro menshi. Abantu bose bari bishimye. Kandi amahoro yarasesekaraga. Icyo mama yambwiye nuko ngo yari umututsikazi wavukaga i Kibungo ariko papa akaba yarumuhutu ukomoka i Byumba. Bakaba bari barahuriye kwishuli. Igitangaje nuko na murumuna wa papa nawe yarongoye murumuna wa mama. Muri make urumva ko iwacu byari uruvange rwinsobe. Umuryango wacu warangwaga nurujya nuruza rwamoko yombi.


Bill Clinton na Dr Rudasingwa
Gusa icyantangaje kandi nanubu cyanyobeye nuko maze kuba umugabo ngeze igihe cyo kurongora mama yanyicaje mukicarabami maze akampanurira nkumubyeyi utegura umuhungu we kuba umugabo. "Akizanye,, nkuko mama yakundaga kunyita,,,dore ubaye umugabo ubu udukumi twabandi uri kudutesha umutwe,,,ndabazi abasore banone ntimugitegereza ngo murye ibigabuwe,,, ariko ujye wibuka ko hariho Imana na Sida....Imana izaguhembera ko ntakarabo kumuturanyi wabumbuye mbere ko igihe kigera...naho Sida yo irarekereje igisubizo cyayo nukwiringira Imana ugakora ibyo igushakaho....Nkuko nakubwiye urukundo ntirugira imipaka. Iso yarankunze anaranshaka kandi tudahuje...ariko ndagirango nguhane nka nyoko nugera igihe cyo gushaka ntugasubire iwacu mumuryango...niba narabereye iso mwiza siko bose babigenje...iwacu ntitwibuka.. Mwana wanjye ujye wumvira inama za nyoko...igihe nikigera ntugasubire iwacu ngo ukureyo umugeni... ndumwe muribo kandi ndabazi uko babatekerezaho...Aya magambo ya mama nananiye kuyasobanukirwa impamvu atashakaga ko ndongora aho papa yashakiye kandi papa ahora ambwira ngo ntamukunzi yigeze abona nka mama. Mama na papa se barambeshyaga. Nonese kuva nakura ko ntigeze mbumva kugasozi igituma bambwira inkuru zitandukanye niki? Abasobanukiwe kundusha bazansobanurire ubutaha naho uyumunsi mfite icyanzinduye.

Maze imyaka itandatu ibintu byarahindutse muri famille yacu. Umwe muri barumuna ba papa yarari mubantu ngo bari bateguye guhirika Habyarimana ningoma ye. Ikibazo nuko uko nabyumvise ngo abesnhi mubari bateguye iyo coup barabahutu ndetse bakomoka mumajyaruguru. Abakuze baribuka amwe mwayo mazina ariko ayo nasomye mubinyamakuru nuko Kanyarengwe na Rizinde tutaretse biseruka barimo. Nubwo bakize ukunyongwa na Habyara ntibashoboye gukwepa urwa FPR. Ibyo ngo ni amateka ya politiki reka tuyaharire abayakoze nabo yakozeho. Gusa ikibazo nakwibariza abanyarwanda bose niki Habyara na Kanyarengwe bapfaga? Kiga-Nduga cg Hutu-Tutsi? Unsansubize ikindi gihe naho uyu munsi njye nazinduwe nikintu kimwe aricyo kuvuga kuri politiki yabahutu nabatutsi baba hanze iyo na documentary ya BBC ilimo kuvugisha Kigali amangambure.

DOCUMENTARY YA BBC YITWA NGO "RWANDA'S UNTOLD STORY" NU RWANDA
Ntagushidikanya ko iyi documentary yatunguye igihugu cyitwa u Rwanda cg se mbivuze neza yatunguye FPR nabatutsi babahezanguni nabibumbiye muri ka Gaco kiyita IBUKA. Inkotsa zabo nako intore zahise zikwira social network maze ziririmba yandirimbo tuzimenyeyeho cyane ngo Jane Corbin yaretse kuba Inkotanyi none yahise aba umunyamuryango wa FDLR. Igitangaje nuko bibagiwe ko abesnhi mubantu bavuze muri ino documentary mushobora gusanga hano kwino video ukanze hano ari abahoze muri FPR. Ese FDLR niryo jambo ryasimbuye Interhamwe mama. Ngaho nibakomereze aho ikibabaje nuko bazisama barasandaye. 

Iyi documentary maze kuyireba yatumye nandika mbwira abanyarwanda bose icyo nyitekerezaho. Nkumuntu wakomeje gukurikirana ibya politiki ya hano mugihugu no hanze yacyo cyane cyane politiki yabahutu nabatutsi baba hanze kuko ababa mugihugu bo wabyanga cg se wabyemera ningombwa ko uba mukigali cya FPR nasanze ngomba kubwira abanyarwanda ibi bikurikira:

  1. Ntagushidikanya ko kuva bamwe mubatutsi babaga muri FPR bava mugihugu byahinduye isura ya politiki nyarwanda haba hano mugihugu cg se hanze yu Rwanda. Abantu baretse kubona ko ikibazo cyumusazi Kagame atari ikibazo cya genocide nkuko yaramaze imyaka 20 abiririmba ahubwo baza kubona ko ikibazo ari icyumuntu wumusazi abazungu bari Bill Clinton na Tony Blair bahagitse kubanyarwanda. Ikinicyo guhangayikishije ingoma ya FPR ntatinya kuyita iyabatutsi kuko aribo bihariye imyanya yose ya politiki niyigisirikali ndetse ninyungu zose zitangwa no kuyobora igihugu. Akamaro kabahutu muri iki gihugu nugutanga imisoro gusa no kugura ibicuruzwa bya FPR naho ntakandi kamaro kabo.
  2. Guhunga kwaba batutsi kwazanye ubuyanja muri politiki yabanyarwanda baba hanze yarisa naho yamaze gupfa nubwo mubyukuri ntakintu kigaragara politiki yabahutu baba hanze akazi kabo ari uguteza akaduruvayu nkako tumaze iminsi tubona muli FDU ariko byatumye induru yabo birirwa batangaza hirya nohino igira ishingiro. Ahangaha tubibutse ko umuhutu wagize icyo amara muri politiki yo hanze mumahanga ari umuntu umwe gusa Madame Victoire Umuhoza Ingabire. Abandi bo nakajagari. 
  3. Aba batutsi baba hanze batumye abantu benshi basobanukirwa bisesuye nikibazo cyurwanda kurusha uko byagoranaga gusobanura ko US na UK aribo batej akajagari mu Rwanda bashaka kwiba amabuye yagaciro ya Congo. Ariko ubu bigira gisobanuro kuko mubari bashinze FPR bayivuyemo ndetse bamwe bakaba bari no kugasiga agatwe kubera amabanga baziranyeho na Kagame.
  4. Abatutsi bo muli RNC batumye abahutu benshi bemera ko ikibazo mubyukuri nuko twicanye muri iki gihugu byose byakozwe nabanyamerika babeshe abatutsi ngo bazabaha ubutegetsi maze babahe nimitima yabanyarwanda byaje kugaragara ko bibeshaga kuko nakwemerera kuntegeka kuberako ntambaraga mfite ubu ariko ntabwo biba bivugako umunsi nzabona izo mbaraga ntazagukocora nkakurihisha akababaro kose wanteye.
  5. Aba batutsi bo muli RNC balimo kugaragaza ko mubyukuri bahunze umwanzi Kagame kandi ko biteguye gukorana nabahutu bafite ubushake bakubaka urwanda rushya. Ibintu batangaje muri BBC byerekanye ko babonye neza ko nabo ntamahoro bafite mugihe bakomeza kumva ko bazaba mugihug cyabatutsi gusa nkuko bwana Kagame yabikoze.
  6. Iyi video yazanye icyizere cyinshi mubahutu bari barakomeje kutizera abatutsi bo muli RNC kubera ibyo basize bakoreye abanyarwanda babahutu guhera muli 1994 kugeza igihe kagame yshakaga kubaniga maze maze bagakwira imishwaro. 
NIKI SE GIKWIYE GUKORWA MUBAHUTU NABATUTSI BABA MURI OPOZISIYO?


Nkatwe tuba hano mu Rwanda ntagushidikanya ko abanyarwanda bagiseseka nkabatutsi babakene nabahutu babakene anaribo benshi usanga ntakibazo bafite habayeho ihinduka abahutu nabatutsi bose bibonamo. Abantu baba hanze dukunda kuvugana nuko nabo usanga ikibazo bari basanganywe iminsi aruko RNC idashaka kwifatanya nabahutu uretse FDU isanzwe ikorana nabo kugirango barebe uko bazabohoza abanyarwanda. 

Iyi documentary yerekanye amabanga menshi nubwo twari tuzi ko ariko byagenze nkabanyarwanda ariko ntagihamya iturutse ikambere twari dufite. Ubu isi yose imenye neza ko Kagame ariwe wateje akaga kose u Rwanda rufite abifashijwemo nabagashakabuhake baturutse muri US na UK nka Bill Clinton na Rick Warren, na Tony Blair bashamajwe imbere numuhezanguni Museveni. Aba bantu bashoboye kuvuga muli iyi documentary berekanye ubushake ko bari tayari yo kuba bafatanya nabahutu mukubaka urwanda ruhsya. Urwanda abanyarwanda bose baba abahutu bakareka kwitwa ibipinga nabatutsi ntibabonwe nkinyenzi zinyanga birama ahubwo abanyarwanda bose bakibonamo kuba arabanyarwanda bakagira nuburenganzira busesuye bwo kuba mu Rwanda.

Icyo mbona gikwiriye  abanyarwanda baba abo muri opozisiyo yabatutsi na opozisiyo yabahutu nuko bagombye gushira imbaraga zabo hamwe kugirango barokore abanyarwanda barigiswa burimunsi muri iki gihugu.

FDLR na RNC nandi mashyaka abishaka bagomba gufatanya hamwe maze bakarangiza ikibazo cya bwana Kagame nagatsiko ke. Impamvu nizera neza yuko RNC na FDLR baramutse bishize hamwe Kagame yata igihugu akirukira mubihugu nka Ethiopia nizi zikurikira:

  1. Kagame na FPR ndetse nabagashakabuhake bakomeje kuyobora u Rwanda kubera ibinyoma gusa ngo abahutu bishe abatutsi ariko none iki kinyoma cyaba gikubiswe incuro
  2. Kuvuga ngo abahutu bana abatutsi bashaka gushiraho ingoma ya gihutu biba birangiye
  3. Kagame yahita agaragazwa ko ariwe mwicanyi wateguye genocide maze abatutsi bose bakamuvaho bakaza kwifatanya na FDLR na RNC
  4. Kagame abatutsi bamaze kumushiraho bamaze kugirira icyizere FDLR na RNC kobazabarinda bahita bamutera utwatsi kuko nubusanzwe uretse abo yibana nabo naho abandi batutsi ntibamukunda
  5. Ingabo nyinshi muli FPR nizabahutu igihe cyose byagaragara ko FDLR ifite imbaraga bose bahita basanga FDLR nintwaro zose bafite ibi bikorohera urugamba
  6. Intambara yamara igihe gito kuko abatutsi nabahutu bose baba bayibonamo kandi infungwa zafungurwa zikaza kwifatanya namwe mukubohora igihug
  7. Ikinyoma cyuko abahutu bakoze genocide yabatutsi nacyo cyaba gishizeho maze inirakarengane ziri arusha zikaba zibaye free
  8. Ibi byakwihutisha recnciliation yihuse maze abantu nka Rick Warren bahora babersha ngo barikunga abanyarwanda bakamwara
  9. Intambara irangiye hagomba gushirwaho commission yandika constitution ihuza amoko yose maze bakareba ukuntu bashiraho itegeko nshinga rirengera abanyarwanda bose
  10. Iri ryaba ariherezo zindagu za Magayane ko ubwatsi bwo hepfo naruguru bugomba guhura maze urwanda rukayoborwa mubumwe namahoro nokwishira kwizana bya buri munyarwanda

No comments:

Post a Comment